General Mwaku Mbuluku wa FARDC apfuye bitunguranye muri Uvira

FB_IMG_1757703345231

Kinshasa, tariki ya 12 Nzeri 2025 – Ingabo z’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangaje inkuru y’inshamugongo ko zatakaje undi muyobozi ukomeye, Général de Brigade MWAKU MBULUKU Daniel, wari Umugaba Mukuru w’Ingabo zishinzwe Umutekano muri 33ème Région Militaire.

Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo za FARDC, Général MWAKU MBULUKU yapfuye azize uburwayi butunguranye ubwo yari mu kazi. Yahise ajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Uvira, ariko agezeyo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, yitaba Imana.

Ubuyobozi bwa FARDC bwemeje ko umubiri wa nyakwigendera uzahita ujyanwa i Kinshasa kugira ngo ahavugirwe ishimwe ryanyuma ndetse hakorwe imihango yo kumusezeraho ku rwego rw’igihugu.

Mu butumwa bw’akababaro bwashyizweho umukono na Général Major EKENGE BOMUSA EFOMI Sylvain, Umuvugizi w’Ingabo za FARDC, bwagaragaje ko uru rupfu ari igihombo gikomeye ku gisirikare cyose ndetse no ku gihugu muri rusange. Yagize ati:

“Ku izina ry’Abasirikare bakuru, Abasirikare bato ndetse n’Abasirikare bose muri rusange, Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo za FARDC butanze ubutumwa bw’ihumure n’akababaro kenshi ku muryango wa Général MWAKU MBULUKU Daniel, by’umwihariko ku mugore we n’abana basizwe ari imfubyi.”

Général MWAKU MBULUKU Daniel yari azwi nk’umuyobozi w’intwari, w’inararibonye mu rugamba, kandi waharaniye umutekano w’igihugu. Urupfu rwe rufashe FARDC mu bihe bigoye, mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.

Abasirikare ndetse n’abaturage bazahurira i Kinshasa mu mihango yo kumusezeraho, aho azashyingurwa mu cyubahiro gikwiriye umusirikare mukuru nk’uwe.