Bujumbura: Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyahindutse inzira y’ibirwanisho bigana mu Burasirazuba bwa Congo

Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bujumbura cyongeye kugarukwaho mu makuru y’akarere nk’ahantu h’ingenzi hifashishwa mu kugeza intwaro n’ibikoresho bya gisirikare bigana mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ibi bikomeje gutera impungenge ko u Burundi bushobora kuba bufite uruhare rukomeye mu kurushaho kongeza umwotsi w’intambara hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’inyeshyamba za M23.
Ubwikube bw’ahantu n’inzira zikoreshwa
Uburyo Bujumbura iri hafi y’imijyi yegereye umupaka nka Uvira, butuma intwaro n’ibikoresho bya gisirikare bishobora koherezwa mu buryo bworoshye. Iyo bikimara kugera ku kibuga cy’indege, bigenda binyujijwe mu nzira ebyiri: hakoreshejwe amato yambutsa ku Kiyaga cya Tanganyika cyangwa se imodoka zinyura mu mihanda y’amajyaruguru yerekeza muri Kivu y’Epfo.
U Burundi na Congo: ubufatanye bwo kurwanya M23
Guhera mu mwaka wa 2023, u Burundi n’ingabo za RDC byashyize hamwe imbaraga mu kurwanya umutwe wa M23. Uretse kwakira intwaro, izi ngabo zombi zakoze imyitozo yihariye igamije kugarura uduce twari twarafashwe n’inyeshyamba mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Ariko mu mezi ya Mutarama na Gashyantare 2025, imirwano yakajije umurego, bituma ingabo za RDC n’izo u Burundi bwarungikaga zisubira inyuma zivuye mu mijyi minini ya Goma na Bukavu, zijya gukorera ku birindiro bya Uvira n’utundi duce tuyegereye.
Umwitozo wa gisirikare wo kongera ingufu
Mu kwezi kwa Werurwe 2025, Perezida Évariste Ndayishimiye yatangije imyitozo y’amezi ane yabereye mu duce twa Mabanda, Mwaro, Bururi na Mutukura. Iyo myitozo yahurije hamwe abasirikare bagera ku 10,000 bari gutegurwa kujya gufasha mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo.
Ibibuga by’indege n’indege zifashishwa mu gutwara intwaro
Amakuru yashyizwe ahagaragara na Africa Intelligence avuga ko indege zitwara imizigo zivuye muri Sudani no muri Tripoli (Libiya) zimaze igihe zimanura ibirwanisho bikomeye birimo ibisasu n’amasasu ku kibuga cy’indege cya Bujumbura. Iyo mizigo ngo ikurwamo nijoro igashyirwa mu makamyo akajyana muri Kivu y’Epfo.
Si ibyo gusa, Leta ya Congo nayo yakoresheje indege zitandukanye harimo iza Serve Air z’umucuruzi w’umuhinde Harish Jagtani, hamwe n’izindi eshanu za Mont Gabaon za Elie Akilimali Joseph, mu kugeza ibikoresho bya gisirikare n’ibiribwa Bujumbura bivuye i Kinshasa. Ibyo bikoresho byakurikiraga urugendo rwo kubijyana Uvira.
Amasezerano y’ubufatanye mu kugura intwaro
Mu kwezi kwa Mata na Kanama 2025, indege ebyiri zo mu bwoko bwa Ilyushin Il-76 zaturutse i Baku (Azerbaijan) zageze ku kibuga cya Bujumbura zitwaye ibirwanisho bikomeye n’ibyoroshye, birimo RPG-7 n’imbunda za 7.62mm. Izo ndege zari zikurikiye amasezerano yo mu kwezi kwa Nzeri 2024 hagati ya Guverinoma y’u Burundi na Minisiteri y’Ingabo ya Azerbaijan ku bijyanye no gutanga intwaro.
Ku ya 1 Nzeri 2025, indi ndege ya Ilyushin Il-76 yagejeje Bujumbura indi mizigo y’intwaro n’amasasu y’ingabo za Congo, yahise yoherezwa muri Kivu y’Amajyepfo gufasha mu mirwano ihanganyemo na M23.
Impungenge zigaragara
Ibi byose bigaragaza ko Bujumbura yahindutse ihuriro rikomeye ry’ibikoresho by’intambara, bigafasha Leta ya Congo kurushaho kurwana na M23. Ariko kandi, bikomeje gutera ibibazo ku rwego mpuzamahanga, kuko u Burundi bushinjwa kuba bugira uruhare rutaziguye mu gukomeza umutekano mucye n’icuraburindi mu burasirazuba bwa Congo.
Uko imirwano ikomeza kuramba, niko amahanga n’imiryango y’uburenganzira bwa muntu izakomeza kubaza u Burundi uruhare bufite mu kurushaho kubuza agahenge abaturage ba Kivu bamaze imyaka myinshi mu bibazo by’intambara zidashira.