Perezida Kagame yakiriye ku meza abitabiriye Kwita Izina

FB_IMG_1757232444205

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Gatandatu tariki ya 5l6 Nzeri 2025, yakiriye ku meza abashyitsi baturutse hirya no hino ku isi bari bitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi wabereye mu Karere ka Musanze.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimye abashyitsi baje kwifatanya n’Abanyarwanda muri uyu muhango ukomeye ku rwego rw’igihugu n’isi yose, abasobanurira ko u Rwanda ari urwabose kandi rukomeje kubakira. Yagize ati: “U Rwanda ni iwanyu. Muhora muhorana ikaze.”

Uyu muhango wo Kwita Izina wagiye uba buri mwaka kuva mu 2005, ukaba umaze kuba umuyoboro ukomeye mu gusigasira no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, by’umwihariko ingagi zo mu misozi ziboneka mu Birunga. Ni igikorwa kigaragaza uruhare rw’Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’igihugu mu kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku ngagi.

Perezida Kagame yibukije ko Kwita Izina atari umuhango gusa wo guha amazina abana b’ingagi, ahubwo ari n’uburyo bwo kugaragaza umuco nyarwanda wo gusangiza amahoro no guha agaciro ubuzima. Yashimangiye ko ingagi n’ahantu ziba ari umutungo w’isi yose, ariko u Rwanda rufata nk’inshingano zidasimburwa zo kuzirinda.

Abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye bashimiye u Rwanda uburyo ruhora rwakira neza abaza kurusura, bavuga ko Kwita Izina ari igikorwa cyihariye kandi kigaragaza imbaraga igihugu cyashyize mu kurengera ibidukikije.

Uyu mwaka wa 2025, abana b’ingagi 40 nibo bahawe amazina mashya, yose yerekana ubutumwa bw’icyizere, ubuzima, umuco n’amahoro.

Kwita Izina, uretse kuba umwanya wo gukangurira abantu kurengera ibidukikije, ni n’urubuga rukomeye rwo kumenyekanisha u Rwanda nk’igihugu gifite umutekano, gifite ubukerarugendo burambye kandi gifite indangagaciro z’ubumwe n’ubugiraneza.