Burundi: Serivisi zo kugura umuriro no kwishyura amazi zahagaze mu gihugu hose

FB_IMG_1756400344122

Bujumbura, 28 Kanama 2025 – Abaturage benshi bagiye kuri za biro za Regideso, ishyirahamwe rishinzwe gutanga amazi n’amashanyarazi mu Burundi, baravuga ko batunguwe no gusanga batabasha kugura inite nshya cyangwa kwishyura amazi nk’uko bisanzwe.

Bamwe mu bagerageje kugura inite z’amashanyarazi kuri uyu wa kane babwiye Igicumbi News ko serivisi zose z’ikoranabuhanga rya Regideso zahagaze mu gihugu hose.

Umwe mu baturage twaganiriye yagize ati:

“Nagiye kuri biro ya Regideso saa moya za mu gitondo. Nahasanze abantu benshi bategereje kugura inite, ariko abakozi batubwira ko kuva ejo ku gicamunsi saa kumi (16h00) serivisi zo kugura amashanyarazi cyangwa kwishyura amazi zitakibasha gukora mu gihugu cyose. Byaradutunguye cyane kuko twari dukeneye inite zo gukoresha mu ngo zacu.”

Ibi byatumye bamwe mu baturage batangira kugira impungenge ko bashobora gucikanwa n’amashanyarazi cyangwa amazi, cyane cyane abari bafite inite nke zisigaye mu ngo zabo.

Icyo Regideso ivuga ku kibazo

Twifashishije telefoni tugerageza kuvugana n’abashinzwe itangazamakuru muri Regideso Burundi, batwemereye ko koko habaye ikibazo ku mikorere y’ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwishyura no kugura inite.

Umwe mu bakozi yagize ati:

“Ni byo koko hari ikibazo cyabaye mu gihugu hose ku mikorere ya sisitemu. Ariko turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo gikemuke vuba. Abakiriya basabwe kwihangana mu gihe ikibazo kirimo gukurikiranwa.”

Ubusabe ku baturage

Regideso yasabye abaturage gukoresha inite zisigaye bafite mu buryo bw’ubwitonzi, mu gihe hategerejwe ko serivisi zisubukurwa. Abantu bakanguriwe kandi gukurikira amatangazo y’iri shyirahamwe kugira ngo bamenye aho ibintu bigeze.

Kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu bakomeje kwemeza ko serivisi za Regideso zitarasubira gukora, bituma benshi baguma mu gihirahiro.