Uburusiya bwashinjije Ukraine Kohereza abarimu bigisha gukoresha Drone ku mitwe y’iterabwoba irimo ADF

Mu gihe intambara ikomeje guhuza Ukraine n’U burusiya, ibi bihugu byombi byakomeje kugerageza kwerekana ububasha n’ingaruka bifite ku rwego mpuzamahanga. Ubu noneho, Uburusiya bwongeye gushinja Ukraine ibikorwa by’ubushotoranyi ku mugabane wa Afurika, aho ivuga ko Kyiv yohereje abarimu b’inzobere mu bijyanye no gukoresha drones mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika yo Hagati.
Alexander Ivanov, uyobora umuryango witwa International Security Officers Syndicate, yatangaje ko aba barimu bakomoka muri Ukraine bageze mu bihugu nka Mali, Sudani, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Repubulika ya Centrafrique ndetse na Tchad. Ivanov yavuze ko abo barimu bakorana n’imitwe yitwaza intwaro yitwa iy’iterabwoba, bakabaha drones zigezweho zo mu bwoko bwa Mavic 3, kandi bakanafasha mu gushinga gahunda z’ibitero bigamije guhangana n’ingabo za leta.
Ivanov yakomeje ashimangira ko uretse ibyo bihugu byavuzwe, hari n’ibindi byakiriye ibikorwa by’aba barimu ba Ukraine, birimo Burkina Faso, Somaliya ndetse na Libiya. Yanagarutse ku mutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF), ukorera muri RDC no mu bice bya Uganda, aho yashimangiye ko Ukraine yaba yarawuhaye drones kugira ngo ubyifashishe mu bikorwa byawo.
Mu ijambo ryatangiwe mu nama y’umutekano y’Umuryango w’Abibumbye (ONU), intumwa ya Rusiya muri uyu muryango, Dmitri Polyansky, yavuze ko ibimenyetso byakusanyijwe bigaragaza uruhare rw’iperereza rya gisirikare rya Ukraine mu bikorwa byo gusenya umutekano ku mugabane wa Afurika. Polyansky yavuze ko ibyo bikorwa bigamije gutera ubwoba no guhungabanya inzego za gisivili n’ingabo z’ibihugu byibasiwe.
Ku ruhande rwa Ukraine, kugeza ubu nta gisubizo cyangwa itangazo ryigeze ritangwa kugira ngo hasobanurwe ku byo Uburusiya buvuga. Ibi bikomeje gutera impaka n’ibibazo byinshi ku ruhare rw’iki gihugu mu bibazo bya Afurika, mu gihe amahanga akomeje gukurikirana uko amakimbirane y’u Burayi ashobora kugira ingaruka ku bindi bice by’isi.
Amakuru aturuka mu mpuguke mu bya politiki mpuzamahanga avuga ko ibi bashinja Ukraine bishobora kuba uburyo Uburusiya bukoresha mu gushimangira uruhare rwabwo muri Afurika, cyane cyane mu bihugu byari bisanzwe bifite imikoranire n’abacanshuro ba Wagner, aho abenshi muri bo basigaye bakorera ku nyungu za Kremlin.
Ibi birego bishya byatanzwe n’u Burusiya bikomeje kugaragaza uburyo Afurika ikomeje kuba ikibuga cy’imivugire n’ihanahana ry’inyungu hagati y’ibihugu bikomeye, bikibaza niba koko Ukraine yaba yarahisemo kongera ibikorwa byayo byo gushaka ijambo muri politiki mpuzamahanga binyuze ku mugabane wa Afurika.