Burundi: Ushinzwe amazu ya Général Bunyoni, Donatien Mbonicura, yatawe muri yombi

Donatien Mbonicura, umusore w’imyaka iri hagati ya mirongo ine n’itanu na mirongo itanu, akaba azwi nk’uwakoraga hafi ya Général Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, yatawe muri yombi n’inzego z’iperereza ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, tariki ya 24 Kanama 2025, mu masaha y’umugoroba.
Uwo ni nde?
Amakuru agera ku Igicumbi News avuga ko Donatien Mbonicura avuka mu ntara ya Mwaro, komine Rusaka, ku mutumba wa Rusaro. Yari amaze igihe atuye mu mujyi wa Bujumbura, ahitwa ku Musaga.
Mu buzima bwe bwa buri munsi, abamuzi bamwita “commissionnaire wa Bunyoni” kuko ari we washinzwe kumushakira amazu yo kugura, akayakurikirana, ndetse akanayakodesha. Nyuma y’uko Bunyoni atawe muri yombi mu mwaka wa 2023, Mbonicura ngo yakomeje gukurikirana ayo mazu nk’uko byari bisanzwe.
Uko yafashwe
Ku mugoroba wo ku cyumweru, hagati ya saa cyenda na saa kumi, nibwo inzego z’iperereza zamufatiye mu Kinindo, mu nkengero za Bujumbura.
Yari kumwe n’undi mugabo w’Umunyekongo witwa Mumbere Katsuva Papy, usanzwe ari umwe mu bakodeshaga amazu ya Bunyoni. Amakuru avuga ko uwo Mumbere yaje kurekurwa biturutse ku itegeko riturutse “hejuru”, mu gihe Mbonicura we yahise ajyanwa ahantu hataramenyekana. Birakekwa ko yaba yajyanywe mu biro bikuru by’iperereza.
Impungenge z’inshuti ze
Bagenzi be batumenyesheje ko bifuza kumenyesha umuryango we iby’itabwa muri yombi rye. Bagasaba ko, mu gihe yaba akurikiranyweho ibyaha, yagezwa mu butabera kandi agafungirwa ahantu hazwi, aho bishobora gukurikiranwa mu mucyo.
Ese Bunyoni yafunzwe azira iki?
Général Alain Guillaume Bunyoni, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, yatawe muri yombi mu kwezi kwa Mata 2023. Yashinjwaga:
- Guhungabanya umutekano w’igihugu,
- Kugambirira gukora coup d’État,
- Kwinjiza mu bikorwa by’ubukungu bitajyanye n’amategeko,
- Kunyereza umutungo wa Leta,
- Ndetse no kuba yari akomeje kugira imbaraga n’ijambo rikomeye mu nzego z’umutekano, bikaba byafatwaga nk’ihungabana ku butegetsi buriho.
Nyuma yo gufungwa kwe, inzego z’ubutabera zakomeje gukurikirana imitungo ye, cyane cyane amazu menshi yari afite mu mujyi wa Bujumbura no mu ntara zitandukanye, aho bamwe bari bashinzwe kuyacunga nk’uko byavuzwe kuri Donatien Mbonicura.
Kugeza ubu ntiharamenyekana aho Mbonicura afungiye cyangwa ibyo ashinjwa byeruye. Abegereye uyu mugabo barasaba ko uburenganzira bwe bwubahirizwa, ndetse niba koko hari ibyaha akurikiranyweho, akaburanishwa mu mucyo.