Umugabo yatawe muri yombi azira gusambanya no gutera inda umukobwa we w’imyaka 14

arton77310-9d2a6

Polisi yo mu Ntara y’Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Zambia yataye muri yombi umugabo w’imyaka 37 witwa David Mulomba, ukurikiranyweho icyaha gikomeye cyo gusambanya umukobwa we w’imyaka 16 ndetse akanamuteza inda.

Amakuru yemejwe n’inzego z’umutekano aravuga ko uyu mugabo, usanzwe ari umucuruzi wo mu Karere ka Kalumbila mu gace ka Kisasa, yafashwe nyuma y’uko uwahoze ari umugore we, Idah Luwi w’imyaka 35, agejeje ikirego kuri Polisi asaba kurenganurira umukobwa we.

Nk’uko raporo ya Polisi ibigaragaza, iri hohoterwa ryatangiye mu mwaka wa 2023 ubwo uwo mwana yari afite imyaka 14, rikomeza kugeza ubwo yisanzuye abivuga kuri nyina. Uwo mugore yahise atabaza inzego z’umutekano, bituma Mulomba afatwa akurikiranyweho ibyaha byo gusambanya umwana akamutera n’inda.

Umuvugizi wa Polisi muri iyo ntara yatangaje ko iperereza rigikomeje kandi ko hakenewe ibimenyetso byimbitse byo gushyikiriza urukiko uyu mugabo, kugira ngo akurikiranwe mu mategeko ku byaha bikomeye bikubiye mu Itegeko rihana ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Polisi yasabye abaturage gutanga amakuru aho babonye cyangwa bakeka ibikorwa nk’ibi, kugira ngo abana barindwe ihohoterwa rikorerwa mu miryango rimwe rikagenda rikomeza mu ibanga.

Iki kibazo cyakuruye impaka n’uburakari mu baturage bo mu gace ka Kisasa, aho bamwe bavuga ko ari igikorwa giteye isoni kitagomba kwihanganirwa. Bavuze ko gukurikirana no guhana abakekwaho ihohoterwa nk’iri bizafasha gukumira abandi bashobora guhura n’ibibazo nk’ibi.

Uyu mugabo afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kalumbila, ategereje gushyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo hakorwe dosiye izamugeza imbere y’urukiko.