Perezida Donald Trump yagaragaye afite ibikomere ku kuboko, White House isobanura ko byaturutse ku gusuhuzanya buri munsi

Screenshot_20250823-220539

Mu minsi ishize, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kugaragara afite ibikomere ku kuboko kwe kw’iburyo, ibintu byahise bituma havuka ibibazo byinshi no guhwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’amasaha make ayo mafoto amaze gusakara, Umuvugizi wa White House yatangaje ko ibyo bikomere nta kindi byaba bisobanura uretse ingaruka zituruka ku gusuhuzanya buri munsi. Yagize ati: “Perezida Trump ari mu banyapolitiki bagira aho bahurira n’abantu benshi kurusha abandi bose, kandi umuco wo gusuhuzanya ni umwe mu byo akunze cyane mu biganiro bye n’abaturage. Kuri ubu, ni we Perezida wasuhuzanyije n’abantu benshi kurusha abandi bose babaye muri White House.”

Iri tangazo ryashyizwe ahabona rigamije guhosha ibihuha byakomeje kuvugwa n’abadashyigikiye Perezida Trump, bamwe bavuga ko ashobora kuba afite ibibazo by’ubuzima cyangwa ibindi bikomere bitavugwa ku mugaragaro. Gusa White House yahakanye ibyo byose, ishimangira ko nta kibazo gikomeye cy’ubuzima Perezida afite, ahubwo ko ari ibintu bisanzwe bigaragara ku muntu ukunda guhozaho guhura n’abantu akabasuhuza.

Trump asanzwe azwiho gukunda kwiyegereza abaturage, aho mu ngendo ze zose ashyira imbere kuganira no gusuhuzanya n’abaturage, byaba mu bikorwa bya politiki, inama cyangwa mu bikorwa byo kwiyamamaza. Abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora koko gutuma intoki ze zihura n’ingaruka, cyane cyane ku myaka afite.

Abakurikiranira hafi politiki ya Amerika bavuga ko uburyo White House yahise isobanura ikibazo cy’ibi bikomere bugaragaza uburyo iyo ari Perezida Trump, buri kantu kose kagaragara ku mubiri we gihita kivugwa cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi bikomere ku kuboko kwe rero byahise bihinduka inkuru ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko White House ishimangira ko nta mpungenge zikwiye kuba zihari ku buzima bwa Perezida.