RDC: Ubushinjacyaha bwasabiye Joseph Kabila igihano cy’urupfu

-1x-1 (6)

Kinshasa, kuwa 22 Kanama 2025 – Igicumbi News

Urubanza ruregwamo uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange, rwakomeje kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Kanama, aho ubushinjacyaha bwatangiye gusobanura ibyaha bumurega. Iyi nyandiko y’ubushinjacyaha yasigiye benshi inkuru y’ifatizo, kuko bwasabye ko Kabila akatirwa igihano cy’urupfu, kandi atagomba kubabarirwa.

Ubushinjacyaha bwerekanye ibyaha bikomeye

Mu magambo yuje ubukana, Umushinjacyaha Mukuru ku Rukiko Rukuru rwa Gisirikare yarondoye ibyaha bikomeye avuga ko byakozwe na AFC/M23 mu bice igenzura. Harimo ubwicanyi bwibasiriye abaturage, gufata ku ngufu, iyicarubozo n’iyicwa ry’abantu nta rubanza, iyimurwa ku gahato ry’imiryango, hamwe no gusenya ibikorwa remezo by’abaturage.

Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi uburyo Kabila yagize uruhare mu bikorwa by’aba barwanyi. Bwavuze ko Kabila yakomeje gusobanura ibikorwa by’izi nyeshyamba nk’aho ari “ibyo abaturage bifuza”, ko yagarutse mu gihugu anyuze mu duce twigaruriwe n’izo nyeshyamba, ndetse akanakira bamwe mu bayobozi babo kugira ngo abashishikarize gukomeza intambara.

Umushinjacyaha yavuze ko ibi byose bihuriza hamwe ibimenyetso bigaragaza ko Kabila ari “umwanditsi n’umutekinisiye” w’ibi byaha, bityo akaba ari umunyacyaha mu buryo bw’inyuma, ariko buhagije kumuhama icyaha.

Ibyasabwe n’ubushinjacyaha

Ubushinjacyaha bwasabye ko Kabila akatirwa igihano cy’urupfu ku byaha bikomeye aregwa byose, uretse ibyo gushimagiza ibikorwa by’iterabwoba no gucura umugambi wo kugambanira igihugu, aho bwamusabiye imyaka 20 na 15 y’igifungo ku buryo butandukanye.

Bwongeyeho gusaba ko imitungo yose ya Kabila ishyirwa mu maboko y’inkiko (séquestre), ko yishyura ibindi bihano by’ubutabera birimo indishyi n’ibirarane by’urubanza, ndetse ko afatwa ako kanya agafungwa.

Urubanza rukomeje Kabila adahari

Kuva urubanza rwatangira, rwagiye rubera Kabila adahari, kuko yaburiwe irengero mu gihe urukiko rwamuhamagaraga. Urukiko rwamaze gushyira mu nyandiko ko atitabiriye kandi ko ibyo bifatwa nk’inyurabwenge.

Muri rusange ibyaha bikomeye birimo:

  • Gukorana n’imitwe yitwaje intwaro (mouvement insurrectionnel)
  • Ubugambanyi (complot)
  • Gushimagiza iterabwoba (apologie du terrorisme)
  • Ndetse n’icyaha cya guhungabanya igihugu (trahison).

Ibi byose bikomoka ku ngingo yashyizweho n’uwari Minisitiri w’Ubutabera, maze ishyikirizwa Sena, nayo yemera ko Kabila akurikiranwa mu nkiko.

Abashyigikiye Kabila bamaganye urubanza

Nyamara, ibi birego byose byamaganywe bikomeye n’abari hafi ya Kabila n’ishyaka rye PPRD. Bemeza ko ari “ubushotoranyi bwa politiki” bugamije kumuca intege no kumukura mu rwego rwa politiki.

Ramazani Shadary, Umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka, yavuze ko uru rubanza ari “ikinamico ritagamije ubutabera ahubwo rishingiye ku migambi yo gusezerera Kabila mu ruhando rwa politiki.” Yongeyeho ko “nyamara igihugu cyakagombye gushyira imbere ibiganiro bigamije amahoro n’ubumwe bw’igihugu aho kugendera mu nzira z’akarengane.”

Urubanza rukomeje kubera i Kinshasa mu Nteko Ishinga Amategeko (Palais du Peuple), ariko nta cyizere kiragaragara ku mwanzuro warwo kuko hakomeje gucicikana amajwi atandukanye hagati y’ubushinjacyaha n’abashyigikiye Kabila.

Ku rundi ruhande, abaturage bakomeje kwibaza niba uru rubanza ruzarangira neza cyangwa niba ruzabyara indi mikino ya politiki hagati y’abari ku butegetsi n’abahozeho.