Zambia: Umurundi yishwe mu buryo bubabaje

FB_IMG_1755718553824

Amakuru aturuka mu murwa mukuru wa Zambia, Lusaka, yemeza ko ku wa mbere tariki ya 18 Kanama 2025 hiciwe umurundi witwa Ndayisaba Alexis, akubiswe ibikoresho bikomeye mu mutwe bikamuviramo urupfu.

Uko byagenze

Nk’uko bivugwa n’abari hafi y’ahabereye ibyago, Alexis yiciwe mu gace ka Middle West i Lusaka, hafi y’ahazwi nka Chicken China. Umwicanyi yamusanze aho yakoreraga ubucuruzi (mu iduka), ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00), amukubita inyundo n’icyuma ahita apfa ako kanya.

Aho akomoka

Ndayisaba Alexis yavukaga mu Gitaza, ku mutumba Gitwe muri komine Muhuta, mu ntara ya kera ya Rumonge mu Burundi. Yari akiri umusore kandi yari amaze imyaka irenga itandatu atuye muri Zambia.

Inzira y’ubuzima yari arimo

Umwe mu nshuti ze yatangaje ko Alexis yari amaze amezi atandatu asaba ubufasha muri AMBASADE y’u Burundi i Lusaka kugira abone ibyangombwa byamufasha gutaha, kuko pasiporo ye yari yarangije. Ariko aho gufashwa, baramutuka bituma atongera gusubirayo.

Yagize ati:
“Alexis yari amaze imyaka irenga itanu muri Zambia. Pasiporo ye yararengewe, yashakaga gufashwa ngo atahuke, ariko byaranze. None dore ibimubayeho.”

Akamo kuri AMBASADE y’u Burundi i Lusaka

Abari bamuzi basaba ko AMBASADE y’u Burundi muri Zambia iyobowe na Ambassadeur Evelyne Butoyi yakwihutira gufasha Abarundi bayikeneye, cyane cyane abafite ibibazo by’ibyangombwa. Bavuga ko Alexis atari we wenyine wari mu ngorane, ahubwo ko hari n’abandi benshi bakeneye ubufasha nk’ubwo.

Umuryango mu gahinda

Mu Gitwe aho nyakwigendera yavukiye, umuryango we n’abaturanyi baraye mu gahinda gakomeye. Abamuzi bavuga ko yari umusore w’umunyamwete, ariko inzira yo gushaka uburyo bwo gutaha mu gihugu cye yamubereye inzitizi kugeza abuze ubuzima mu buryo bubabaje.