Ethiopia: RDC n’u Rwanda batangije inama ya mbere y’Ubwumvikane ku mutekano ishingiye ku masezerano y’amahoro

PHOTO-2025-07-24-13-56-49

Ku wa 7 no ku wa 8 Kanama 2025, intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) n’iza Repubulika y’u Rwanda, hamwe n’abari bahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta ya Qatar, intumwa y’Umuhuza w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (UA) ndetse na Komisiyo ya UA, bahuriye ku cyicaro cya Komisiyo ya UA i Addis-Abeba muri Etiyopiya mu nama ya mbere y’“Mecanisme Conjoint de Coordination Sécuritaire”, ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya RDC na Rwanda.

Uwo mwanya w’ubufatanye ushinzwe gushyira mu bikorwa “Concept des opérations” ku gitekerezo cy’Igishushanyo gihuriweho cyo guhashya FDLR, no gushyira mu bikorwa gahunda yo gusubiza inyuma ingabo no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda, nk’uko byagaragajwe mu nyandiko y’inyongera ku masezerano y’amahoro yasinywe ku wa 27 Kamena 2025 i Washington, DC. Uyu mwanya kandi ufite inshingano zo korohereza guhanahana amakuru n’ubutasi hagati y’impande zombi mu rwego rwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.

Mu nama ya mbere yabaye, RDC na Rwanda bemeranyije ku miterere n’amabwiriza y’inama zizakurikiraho, ndetse batangira ibiganiro bigamije gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro.

Intumwa z’Umuhuza wa UA, Komisiyo ya UA, Leta ya Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zifatanyije muri ibyo biganiro mu rwego rwo kureba ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano rikorwa mu buryo buboneye, butabogamye kandi bunoze. Banashimangiye ko hakenewe gukomeza ibikorwa bigamije amahoro akwiye, byubakiye ku bwumvikane n’ubushake bwiza, hagamijwe kubaka ituze rirambye mu karere.

Ibi biganiro bikomeje inyuma y’indi nama zabaye ku butumire bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva ku wa 30 Nyakanga kugeza ku wa 1 Kanama 2025.

Amasezerano y’ubufatanye mu bukungu

Ku wa 1 Kanama 2025, RDC na Rwanda, bifashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byashyize umukono ku nyandiko y’amahame ngenderwaho ku Muryango w’Ubukungu bw’akarere. Aya mahame ateganya ubufatanye mu by’ingufu, ibikorwa remezo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imicungire n’ubukerarugendo mu byanya by’inyamaswa, ndetse no mu buzima rusange.

Ku wa 31 Nyakanga 2025, intumwa za RDC n’iza Rwanda zari zateranye mu nama ya mbere y’Komite ihuriweho yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, yitabiriwe n’abari bahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta ya Qatar, Repubulika ya Togo ndetse na Komisiyo ya UA. Iyi komite yatoranyijemo abayiyobora, yemera amategeko agenga imikorere yayo, inategura itangizwa ry’uyu mwanya w’ubufatanye mu by’umutekano ujyanye n’amasezerano y’amahoro hagati ya RDC na Rwanda.


Iyo twitegereje iyi gahunda, biragaragara ko ari intambwe nshya mu gushaka ibisubizo ku bibazo bimaze igihe hagati ya RDC na Rwanda, cyane cyane mu bijyanye no kugarura ituze mu Burasirazuba bwa Kongo no guhashya imitwe yitwaje intwaro nka FDLR.