Umuherwe Bill Gates yemeje ko gutandukana n’umugore we wa mbere ari ryo kosa rikomeye yakoze

Mu kiganiro giheruka gutambuka mu bitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwe mu baherwe bakomeye ku isi, Bill Gates, yatangaje ko gutandukana na Melinda French Gates ari ryo “kosa rikomeye yicujije kurusha ibindi mu buzima bwe bwose.”
Uyu mugabo washinze ikigo Microsoft, yavuze ibi nyuma y’imyaka myinshi atandukanye n’uwari umugore we, Melinda, batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko mu mwaka wa 2021.
Melinda yahavuye afite umutungo urenga miliyari 75 z’amadolari
Nk’uko byemejwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga nka Forbes na Bloomberg, mu masezerano yo gutandukana kwabo harimo ko Melinda yagombaga guhabwa umutungo urenze $75 miliyari z’amadolari ya Amerika – ibi byatumye gutandukana kwabo ari ko guhenda kurusha ukundi kwose kwigeze kuba mu mateka y’isi.
Uwo mutungo wiganjemo imigabane mu bigo bikomeye nka Microsoft, Canadian National Railway, ndetse na AutoNation, byose Bill Gates yari afitemo uruhare runini binyuze muri kompanyi ye ya Gates Ventures.
Ubu Melinda ari mu rukundo rushya
Hashize igihe gito Melinda Gates agaragaye ari kumwe n’undi mugabo mu bikorwa bitandukanye by’imiryango itegamiye kuri leta, ndetse no mu birori by’abaherwe bibera mu Mujyi wa New York. Bamwe mu banyamakuru babashije kubafotora ndetse banemeza ko abo bombi bamaze igihe mu rukundo, nubwo Melinda ubwe atarabivugaho byeruye.
Abasesenguzi bavuga ko kuba Melinda atarashatse kwongera kwinjira muri politiki cyangwa ubucuruzi buhanitse, ahubwo akibanda ku bikorwa by’ubugiraneza, bishobora kuba biri mu byatumye ahitamo undi mugabo uri ku rwego rwe mu mitekerereze.
Bill Gates yasigaye mu bwigunge?
Mu ijambo rye, Bill Gates yavuze ati: “Iyo nsubije amaso inyuma, numva ari ryo kosa ry’ubuzima bwanjye. Twari dufite umuryango mwiza, twakoranye ibikorwa byinshi by’indashyikirwa, ariko ndicuza ko byarangiye gutyo.”
Nubwo Bill Gates yakomeje ibikorwa bye by’ubugiraneza binyuze muri Bill & Melinda Gates Foundation, bamwe bavuga ko kuva yatandukana n’umugore we, yagaragaje guhangayika kenshi, nubwo atigeze yemeza ko bibaho kubera urukundo cyangwa ubwigunge.
Inyigisho ku bakire n’abashakanye
Iyi nkuru yakiriwe n’abantu benshi ku isi nk’igisobanuro cy’uko nubwo umuntu yaba ari umukire ute, urukundo n’umubano w’abantu bigira agaciro kurusha amafaranga. Benshi bibajije ukuntu umuntu wubatse ubwami bwa miliyari z’amadolari ashobora kuvuga ko gutandukana n’uwo bashakanye ari cyo kimukomereye kurusha ibindi byose.
©2025 igicumbinews.co.rw