Urujijo ku mashusho Perezida Trump yatangaje agaragaza Barack Obama atabwa muri yombi

21trump-news-trump-obama-video-vpfh-mobileMasterAt3x

 Ku wa Mbere, tariki 22 Nyakanga 2025 — Igicumbi News

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J. Trump, yongeye guteza impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza amashusho yahimbwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence (AI) agaragaza Barack Obama – wahoze ari Perezida wa Amerika – atawe muri yombi.

Aya mashusho, yagaragaje Obama arimo ajyanwa n’abapolisi, yakurikiwe n’ubutumwa bwanditseho amagambo agira ati: “No one is above the law”, bishatse kuvuga ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.

Abasesenguzi n’abakurikiranira hafi politiki yo muri Amerika bavuga ko iki gikorwa cyakozwe na Trump ari ubushakashatsi bwo kuyobya uburari, cyane cyane mu gihe ubutabera bukomeje kumukoraho iperereza rikomeye ku mibanire ye n’umunyabyaha ukekwaho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, Jeffrey Epstein.

Ibyo abamunenga bavuga

Bamwe mu banenga Trump, barimo n’abadepite bo mu ishyaka ry’Abademokarate, bavuga ko uyu mugabo ashaka guhindura icyerekezo cy’ibiganiro mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, bikavanwa ku byo ashinjwa ahubwo bikibanda kuri “Obama n’ubutegetsi bwe.”

Umwe mu batangaza kuri Twitter yagize ati:

“Uko niko Trump agerageza guhisha ukuri ku bucuti bwe na Epstein. Gushyira amashusho y’ibinyoma ya Obama ni uburyo bwo gusibanganya isura ye itangiye kwijima.”

 Amashusho yahimbwe n’ubuhanga buhanitse

Abahanga mu by’ikoranabuhanga basobanuye ko aya mashusho yakozwe hakoreshejwe Deepfake, uburyo bugezweho bushingiye kuri AI bushobora gukora amashusho agaragaza abantu bavuga cyangwa bakora ibintu mu buryo bimeze nk’ukuri nyamara byose ari ibihimbano.

Umwe mu bagize urwego rushinzwe kurwanya amakuru y’ibihuha muri Amerika yavuze ko:

“Aya mashusho ni igihamya gikomeye cy’uko ikoranabuhanga rya AI rishobora gukoreshwa nabi rigateza akaga mu mibanire y’abantu n’imiyoborere y’ibihugu.”

 Ibibazo kuri Trump bikomeje kwiyongera

Kuva Epstein yapfa mu buryo bw’amayobera muri gereza mu 2019, izina rya Donald Trump ryagiye rihuzwa n’inkuru zitandukanye zivuga ko yaba yaragiranye umubano ukomeye n’uwo munyabyaha.

Nubwo Trump ubwe akomeza guhakana ibyo byose, hari abatangabuhamya bavuga ko babonanye kenshi aba bagabo bombi mu bikorwa bikekwa ko byari bifite aho bihuriye n’ihohotera rishingiye ku gitsina.