Inama ya 50 ya APF: Vital kamereh wa RDC yahoberanye na Musa Fazil w’u Rwanda

Kigali, 14 Nyakanga 2025 – Ku nshuro ya 50, Inteko ihuza Abakuru b’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu bikoresha Igifaransa (APF – Assemblée Parlementaire de la Francophonie) yateraniye mu nama idasanzwe yabereye i Montreal, muri Canada, guhera tariki ya 5 kugeza kuya 9 Nyakanga 2025.
Iyi nama yitabiriwe n’abasaga 90 bahagarariye inteko zishinga amategeko zo mu bihugu 33 byo ku migabane itandukanye: Afurika, u Burayi, Amerika n’Aziya. Yibanze ku ngingo zikomeye zirimo:
- Kurengera ibidukikije no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere
- Guteza imbere uburenganzira bwa muntu no kwimakaza amahame ya demokarasi
- Ihangana n’ubusumbane hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye
- Guteza imbere uburezi, urubyiruko n’ikoranabuhanga
U Rwanda na RDC byagaragaje ubushake bw’ubufatanye
Mu bitabiriye iyi nama harimo na Hon. Fazil Musa Harelimana, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, watunguranye ubwo yahoberanaga n’umudepite wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vital Kamerhe, wari uhagarariye icyo gihugu.
Iri hobera ryafashwe nk’ikimenyetso cy’ubushake bw’ubwiyunge no kubaka umubano ushingiye ku bufatanye n’ubwubahane hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane muri iki gihe umubano wa Kigali na Kinshasa utifashe neza kubera intambara mu Burasirazuba bwa Congo.
Abari bitabiriye iyi nama baribukije ko “diplomasi y’abadepite” ari urufunguzo mu kugarura icyizere no gutangiza ibiganiro bifatika hagati y’ibihugu.
Isabukuru y’imyaka 50 n’imyanzuro yafashwe
Inama ya 50 ya APF yanahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 iri shyirahamwe rimaze rishinzwe. Hafashwe imyanzuro irimo:
- Gushyigikira uburenganzira bw’abagore n’abakobwa
- Gukangurira inteko zishinga amategeko kugira uruhare mu kurengera ibidukikije
- Kongera ishoramari mu burezi, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere
Umutekano n’ibibazo byihariye
Bamwe mu bayitabiriye banagarutse ku bibazo by’umutekano muke muri Sahel, mu Burasirazuba bwa DRC na Haiti. Hasabwe ko APF yakomeza kuba ijwi rya politiki y’amahoro, ikarushaho gushyigikira ibihugu biri mu bibazo binyuze mu biganiro n’ubufatanye bw’inteko zishinga amategeko.
Iyi nama yitezweho gushimangira ubumwe n’ubufatanye mu bihugu bivuga Igifaransa, no gutanga umurongo w’uburyo inteko zishinga amategeko zifasha mu gukemura ibibazo isi ihanganye na byo.