Gicumbi FC: Inteko rusange yasubitswe, bamwe bashinja Akarere kwivanga mu miyoborere y’ikipe

Tariki ya 13 Nyakanga 2025 | Igicumbi News
Inama y’Inteko Rusange ya Gicumbi FC yari yitezweho gutora ubuyobozi bushya kuri iki Cyumweru yasubitswe bitunguranye, nyuma y’uko hagaragaye ubwitabire buke bw’abanyamuryango bemewe. Ibi bikomeje gukurura impaka, aho bamwe mu banyamuryango bashinja ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi kwivanga mu miyoborere y’iyi kipe.
Amategeko shingiro ya Gicumbi FC asaba ko inteko rusange iterana ari uko habonetse nibura 2/3 by’abanyamuryango bemewe. Kuri iyi tariki ya 13 Nyakanga 2025, mu banyamuryango 251 bemewe, abitabiriye ni 14 gusa, abandi bari abasabye kwinjira bwa mbere ariko batari ku rutonde rwemewe.
Bamwe mu banyamuryango ba Gicumbi FC baganiriye na Igicumbi News, batangaje ko impamvu nyamukuru yatumye bamwe birinda kwitabira iyi nteko ari uko hari amakuru avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bushaka kugena abazayobora ikipe, bikaba bigaragaza kwivanga mu mikorere yayo.
Umwe mu banyamuryango udashaka ko amazina ye atangazwa yagize ati:
“Twabonye ibimenyetso bihagije ko hari gahunda yo gushyiraho ubuyobozi bushya butagendeye ku mahitamo y’abanyamuryango, ahubwo bugamije inyungu za bamwe mu bayobozi b’akarere. Ibyo ntitwabyemera.”
Ni ibirego Meya w’Akarere ka Gicumbi, Bwana Nzabonimpa Emmanuel, ahakana yivuye inyuma. Mu kiganiro yagiranye n’urubuga IGIHE, yavuze ko icyatumye inama isubikwa ari ubwitabire buke butageze ku bipimo bisabwa n’amategeko ya Gicumbi FC, kandi ko nta ruhare akarere kabifitemo.
Yagize ati:
“Ntabwo ari byo. Inteko yasubitswe hashingiwe ku rutonde rw’abanyamuryango biyandikishije twakoze mu myaka yashize. Abenshi ntabwo babonetse uyu munsi, ubwitabire bwabaye buke.”
Meya Nzabonimpa yakomeje asobanura ko bamwe mu banyamuryango batabashije kwitabira kubera impamvu zitandukanye, zirimo n’abari basanzwe baba mu nkambi ya Gihembe iherereye mu Karere ka Gicumbi, ariko bimuriwe mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, bigatuma kubona ubwitabire busesuye bigorana.
Ati:
“Hari n’abanyamuryango bari basanzwe baba mu nkambi ya Gihembe, ariko ubu bimuriwe mu Mahama. Iyo urebye nk’abo, kubona baza hano ni urugendo rurerure kandi rutaboroheye. Ibyo nabyo byagize ingaruka ku mubare w’abitabiriye.”
Yakomeje avuga ko amategeko y’iyi kipe ateganya ko mu gihe inteko rusange isubitswe ku nshuro ya mbere kubera ubwitabire buke, inshuro ikurikiraho igomba kuba hatitawe ku mubare w’abitabiriye.
Ati:
“Nabonye amategeko avuga ko ubutaha uko bangana kose baterana hatitawe ku ijanisha. Hamwe na komite nyobozi izatorwa tuzareba uburyo abanyamuryango bose babishaka tuzabongeramo.”
Meya Nzabonimpa yanavuze ko ubuyobozi bwiteguye gushyigikira Gicumbi FC mu rugendo rwayo rwo kwitwara neza mu Cyiciro cya Mbere, aho yemeje ko hazongerwa ingengo y’imari igenerwa iyi kipe.
Biteganyijwe ko inteko rusange nshya ishobora guterana ku Cyumweru gitaha, tariki ya 20 Nyakanga 2025, ariko kugeza ubu nta itangazo ryemewe rirashyirwa ahagaragara.
Ibi bibazo bije mu gihe Gicumbi FC yitegura kongera gukina mu Cyiciro cya Mbere nyuma y’igihe yari imaze mu Cyiciro cya Kabiri, ibintu byari byaraciye intege bamwe mu bakunzi b’iyi kipe. Biragaragara ko hari igikenewe gukosorwa mu miyoborere n’imibanire hagati y’abanyamuryango, ubuyobozi bw’ikipe n’ubw’akarere kugira ngo haboneke icyerekezo gishyize hamwe.