Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yakiriye indahiro z’abacamanza 24 n’abanditsi b’inkiko 29

Kigali, 11 Nyakanga 2025 – IgicumbiNews.co.rw
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Nyakubahwa Rt. Hon. Mukantaganzwa Domitilla, kuri uyu wa Gatanu yakiriye indahiro z’abacamanza 24 n’abanditsi b’inkiko 29 mu muhango wabereye ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga i Kigali.
Abarahiye ni abashyizwe mu mirimo mishya mu rwego rw’ubutabera, barimo abahawe inshingano nshya nk’abacamanza n’abandi nk’abanditsi b’inkiko. Perezida Mukantaganzwa yavuze ko indahiro si umuhango wo gusinyira akazi nk’akazi, ahubwo ari igihango gikomeye umuntu agirana n’Igihugu – kikaba ari n’umusingi ukomeye ugomba kuyobora uwo mu mwuga mu bikorwa byose.
Yagize ati: “Indahiro si umuhango wo kurangiza umuhango gusa. Ni igihango urahira agirana n’Igihugu. Ibyo wiyemeje uba ugomba kubishyira mu bikorwa uhereye ubwo, mu kuri, mu butabera, no mu kinyamwuga.”
Mu butumwa bwe, Rt. Hon. Mukantaganzwa yagarutse ku ntego y’inkiko muri iki gihe, aho yagaragaje ko ubucamanza bushishikajwe no kongera icyizere cy’abaturage babugana. Yavuze ko ibyo bigomba kubakirwa ku mikorere inoze, kwakira abantu neza, no gukorera mu mucyo n’ubunyamwuga.
Yagize ati: “Abaturage bagana inkiko bakeneye kwakirwa neza, kumva ko ikibazo cyabo cyitaweho, kandi ko ubutabera buhabwa uburemere bukwiye. Ibyo ntibishoboka hatabayeho ubunyamwuga no kwiyemeza kudakora ikinyuranyije n’amahame agenga umwuga w’ubucamanza.”
Yibukije abari barahiye ndetse n’abandi basanzwe mu nzego z’ubutabera ko kurwanya ruswa ari inshingano ya buri wese, kandi ko umucamanza cyangwa umwanditsi w’urukiko agomba kuba intangarugero mu kwanga no kurwanya icyo cyaha kigaragara nk’icyonona icyizere cy’abaturage.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yabasabye kurangwa n’ukuri, ubutwari no kwitanga, ndetse agira ati: “Mukore kinyamwuga, mushake inama igihe muyikeneye, mwirinde kuvuga ko itegeko rivuga ibyo ridavuga. Gufata icyemezo gishingiye ku buhumyi cyangwa ku marangamutima birasenya, ntabwo byubaka.”
Uyu muhango wabaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubaka ubutabera butagendera ku marangamutima cyangwa ku nyungu z’abantu ku giti cyabo. Ibikorwa nk’ibi bigamije gushyira mu nshingano abakozi b’inkiko bashya bafite ubushake, ubushobozi n’indangagaciro z’ubunyamwuga.
Ubutabera bufite uruhare rukomeye mu kubaka igihugu kigendera ku mategeko, kikagira umutekano n’iterambere rirambye. Perezida Mukantaganzwa yashoje ashimira abari barahiye, abasaba gutangira uwo murimo bafite umutima wo gukorera abaturage no kurinda icyubahiro cy’urwego bahagarariye.
igicumbinews.co.rw © 2025