Bugesera: Umukozi wo mu rugo yemeye ko yashyize uburozi mu mafunguro y’urugo yakoragamo agamije kubica

FB_IMG_1752167209869

Mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, haravugwa inkuru itari isanzwe y’umukozi wo mu rugo wemeye ko yashatse kuroga abo yakoreraga, akoresheje umuti usanzwe ukoreshwa mu bworozi.

Uyu mukobwa, usanzwe ari umukozi wo mu rugo, ari kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo aho akurikiranyweho icyaha cyo kugerageza kuroga. Nk’uko byatangajwe n’ubushinjacyaha, uyu mukobwa yashyize mu mata y’umuryango yakoreraga umuti woza inka witwa RABTRAZ 12.5% EC, agamije kubahitana abone uko abiba ibintu byo mu rugo.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mukobwa yemeye icyaha, akavuga ko icyamuteye gukora ibyo ari umugambi yari afite wo kwiba ibintu bitandukanye byo mu rugo. Yagize ati: “Nabikoze kuko nari mfite umugambi wo kubiba, nabonye ko badapfuye ntabishobora.”

Uyu muti yashyize mu mata, usanzwe ukoreshwa mu kuvura indwara z’amatungo, ariko ushobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu. Gusa amahirwe n’uko abo bantu batarigeze banywa ayo mata, kuko umwe mu bo mu rugo yaketse impumuro itari isanzwe akihutira kubimenyesha ubuyobozi.

Urubanza rukomeje kuburanishwa mu mizi n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo. Uyu mukobwa aramutse ahamwe n’icyaha, ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka irenga itanu nk’uko biteganywa n’ingingo z’amategeko ahana ibyaha byo kugerageza kwica binyuze mu buryo bwa gakondo cyangwa uburozi.