Burundi: Umurambo w’umugore watoraguwe waciweho ugutwi n’ijisho

cankuz-1900x1069_c

Mu murima w’umuceri uri ku musozi wa Nyabisindu hafi y’uruzi Ruru, muri komine ya Cankuzo, habonetsemo umurambo w’umugore ku mugoroba wo ku wa Kabiri. Abaturage bahageze mbere bavuze ko bawusanze usanganywe ibikomere bikomeye, by’umwihariko haburagaho ugutwi kumwe n’ijisho rimwe.

Amakuru aturuka mu muryango wa nyakwigendera avuga ko uwo mugore yari amaze iminsi yaratandukanye n’umugabo we, akaba yarimukiye ku musozi wa Nyamugari muri komine Cendajuru, aho yabaga n’umuhungu we.

Abana ba nyakwigendera bavuga ko nyina yari asanzwe afite umurima w’umuceri muri Nyabisindu, ariko umugabo w’ahoze ari uwe yahoraga amwangira ngo ntazongere kubona umusaruro w’uwo murima kuko batari bakibana. Ku wa Mbere, nyakwigendera ngo yagiye gusura uwo murima, ariko kuva ubwo ntiyongeye kugaruka, bituma abana be batangira kumushakisha.

Nyuma y’umunsi umwe, ni bwo umurambo we wabonywe muri uwo murima. Inzego z’umutekano n’ubuyobozi bwaho bahise batangira iperereza, ndetse umugabo wa nyakwigendera yahise atabwa muri yombi kugira ngo atange ibisobanuro bijyanye n’urupfu rw’uwari umugore we.

Kugeza ubu, igipolisi kiracyakora iperereza ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rw’uyu mugore, ndetse n’abaturage b’aho bakomeje gusaba ubutabera no kurindwa ihohoterwa rikorerwa abagore.