Zambia: Perezida Hakainde Hichilema yanyomoje ibihuha byavugaga ko yapfuye

About+HH-min

LUSAKA – Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yamaganye ibihuha byari byatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko yaba yarapfuye cyangwa arwaye bikabije. Ibi yabitangaje ubwo yakiraga Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Zambia, Michael Gonzales, kuri uyu wa Kabiri.

Perezida Hichilema yavuze ko kuba amaze igihe atagaragara mu ruhame byatumye abantu bamwe batangira kuvuga ko arembye cyangwa yapfuye, nyamara impamvu ari uko ahugiye mu biganiro bigamije gutanga umurongo nyawo ku bijyanye n’iherezo ry’umuhango w’ishyingurwa ry’uwahoze ari Perezida wa Zambia, Edgar Lungu.

“Nabonye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ngo ngiye gupfa ejo. Bati ‘ntiyagaragaye mu birori biheruka. Ariko ni uko mu birori biheruka byabaye ku cyumweru gishize, nahohereje undi muyobozi ngo ansimbure,” Perezida Hichilema yabivuze aseka.

Yatangaje ko yahisemo kutajya mu ngendo z’akazi vuba aha kugira ngo yegere umuryango wa nyakwigendera Edgar Lungu mu biganiro byo gushaka uko bazasoza imihango y’ishyingurwa rye mu bwubahane no mu muco nyafurika.

“Ibi si byo mu muco wacu wo guha icyubahiro abapfuye. Nzi neza ko bimeze gutyo no mu yindi mico myinshi. Rero turi kubiganiraho n’umuryango mu ibanga, turi gushaka igisubizo mu cyubahiro,” yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru.

Perezida Hichilema kandi yavuze ku ngingo zijyanye n’ubufatanye hagati ya Zambia na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko iki ari igihe cyiza cyo kongera kubaka umubano n’icyo gihugu, hibandwa ku ishoramari rikozwe mu buryo bw’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

“Zambia yiteguye gusubukura umubano n’Amerika, tugendeye ku mpinduka zagaragaye muri politiki mpuzamahanga y’Amerika mu bihe bishize. Turifuza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongera ishoramari ryazo hano, cyane cyane mu mashyirahamwe y’ubufatanye,” Hichilema yabisobanuye.

Ku rundi ruhande, Ambasaderi Gonzales yavuze ko nubwo Zambia ifite ubushobozi bwinshi mu bukungu n’imari, igihugu cyayobowe nabi ku buryo bitigeze bikurura abashoramari benshi b’Abanyamerika.

“Nubwo Zambia ifite amahirwe menshi, ntabwo hashoboye kuboneka ibigo byinshi by’Abanyamerika bijya gushora imari hano. Hari abandi babashije kuyibyaza umusaruro, bashyira imbere inyungu zabo ku nyungu z’abaturage ba Zambia,” Ambasaderi Gonzales yatangaje.

Yongeyeho ko amahirwe nk’aya akwiye kwitabwaho kugira ngo umubano hagati y’ibihugu byombi ube wunguka mu buryo bufatika ku mpande zombi.

“Iki ni igihe cyo kongera guhuza imbaraga, dushake icyatuma umubano wacu utanga umusaruro ushimishije mu buryo bufatika,” Ambasaderi Gonzales yasoje.

Ubu butumwa bwa Perezida Hichilema bwakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bashimye ko asubije ibihuha ku mugaragaro kandi agasobanura impamvu atagaragara kenshi muri iyi minsi. Benshi mu bakurikiranira hafi politiki ya Zambia bavuga ko uburyo Hichilema yitwaye muri iki gihe ari ikimenyetso cy’ubwitonzi no kwiyubaha ku rwego rwo hejuru.