Burundi: Umwana w’imyaka 3 yishwe anizwe na nyina amuta mu musarane

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Tariki ya 08 z’ukwa Gatanu 2025, havuzwe inkuru ibabaje mu Gisovu, muri komine Bubanza, mu gihugu cy’u Burundi aho umwana w’imyaka itatu yishwe anizwe na nyina umubyara, nyuma akamujugunya mu musarane. Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko uwo mukobwa yari aherutse gutaha avuye hanze, aho bivugwa ko yari yaragiye kwigurishiriza.
Abaturanyi batangaje ko batangiye kugira amakenga ubwo umwana yaburirwaga irengero kuri uwo munsi. Nyuma yo gushakisha, baje gusanga umurambo w’uwo mwana uri mu musarane. Uwo mukobwa, nyina w’uwo mwana, yemeye icyaha, avuga ko yabikoze kubera se w’uwo mwana yanze gutanga indezo, nk’uko abaturanyi babivuga.
Urugaga FENADEB ruharanira uburenganzira bw’abana muri Bubanza rwamaganye bikomeye iryo bara. Basabye ko ubutabera bwakora akazi kabwo, uwo mukobwa naramuka ahamwe n’icyaha.
Olive Niyonkuru, umuyobozi wa komine Bubanza, we yavuze ko bishoboka ko uwo mukobwa yaba afite ikibazo cyo mu mutwe.
Urugaga n’abayobozi barasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse, kandi hatangwa ubutabera bukwiye ku mwana wazize akarengane.
@Igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: