Rayon Sports yanyagiye Mukura VS

Imikino y’umunsi wa 14 wa shampiyona, Rayon Sports yatsinze 5 kuri kimwe cya Mukura VS yari yanayibanje mu gice cya mbere cy’umukino naho Police FC itsinda 3-1 Kiyovu SC.

Rayon Sports yari yakiriye Mukura VS kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, imbere y’abakunzi ba Rayon Sports bari benshi aho sitade yendaga kuzura.
Rayon Sports yatangiye isatira, Ciza Hussein yazamukanye umupira ku munota wa 5’ awuhindura mu rubuga rw’amahina, Olih Jacques awutera nabi wifatirwa na Bizimana Yannick awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 15’ Iradukunda Eric yakiniye nabi Ntwari Evode inyuma gato y’urubuga rw’amahina ku ruhande. Iri kosa ryahanwe na Duhayindavyi, Amran akojejeho ikirenge umupira ujya mu izamu. Mukura VS ihita ibona igitego cyayo cya mbere.

Ku munota wa 18’ Ciza Hussein wavuye muri Mukura VS yongeye gutera umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, ushyizweho umutwe na Michael Sarpong ukurwaho na Ngirimana ALEX awushyira muri koruneri.

Ku munota wa 37’ w’umukino, Rayon Sports yabonye igitego cyo kwishyura nyuma ku mupira Rutanga Eric yasubije inyuma akawuha umuzamu Kimenyi Yves na we akahita awumusubiza acenga ba myugariro ba Mukura ahereza umupira Bizimana Yannick na we awusubiza Rutanga Eric wahise ahereza Michael Sarpong atsinda igitego cy’umutwe.

Ku munota wa 43’ Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bizimana Yannick nyuma ya Coup-Franc yatewe na Rutanga ukubita ku giti k’izamu ugasanga Yannick ahita atsinda igitego cya kabiri.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iri imbere n’ibitego 2-1 Mukura VS. Mu gice cya kabiri Rayon Sports yagarutse irusha cyane Mukura byaje kuyihira ibona igitego cya gatatu ku munota wa 66’ cyatsinzwe na Bizimana Yannick nyuma y’uko ba myugariro ba Mukura VS barangaye.

Nyuma y’iminota ibiri Rayon Sports yabonye igitego cya kane cyatsinzwe na Sarpong ku makosa y’umuzamu wa Mukura aho myugariro we yamuhaye umupira ananirwa kufata.

Ku munota wa 90’ Rayon Sports yabonye igitego cya gatanu cyatsinzwe na Omar Sidibe bakunda kwita Mwalimu nyuma y’ishote rikomeye ryatewe n’umuzamu wa Mukura VS, Edouard ntiyamenya uko bigenze. Umukino waje kurangira Rayon Sports Mukura VS ibitego 5-1.
Ni umukino ubanjirije undi w’Ishiraniro mu mukino w’umupira w’amaguru mu Rwanda, uzahuza Rayon Sports na APR FC uzaba mu mpera z’icyumweru gitaha, ikipe zombie zimaze kumenyekana nk’abakeba, buri yose itaba yifuza kuwutsindwa.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

Rayon Sports: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric, Ndizeye Samuel, Rugwiro Herve, Rutanga Eric (c), Nshimiyimana Amran, Oumar Sidibe, Ciza Hussein, Yannick Bizimana, Iranzi Jean Claude na Michael Sarpong.

Mukura VS: Iratugenera Edouard, Hassan Rugirayabo, Senzira Mansour, Ngirimana Alex, Olih Jacques, Ramadhan Niyonkuru, Gael Duhayindavyi , Ndizeye Innocent, Muniru, Ntwari Evode na Iradukunda Jean Bertrand.

Uko Indi mikino yagenze:

Kiyovu Sports 0-3 Police FC
Sunrise 1-1 Marines
Musanze 0-0 Etincelles
Espoir FC 0-0 AS Muhanga

@igicumbinews.co.rw