Gicumbi: Umusore yakuyemo igitsina ari mu isoko agiye gufata umugore ku ngufu ahita amusohoreraho

Umusore ushinjwa gushaka gufata umugore ku ngufu(Photo:Igicumbi News)

Kuri uyu wa Gatandatu, Tariki ya 26 Kamena 2021, ahagana saa kumi, nibwo umusore w’imyaka 22, ukomoka mu nkambi y’Abakongomani ya Gihembe, yageze mu isoko rya Gicumbi, abona umugore uri kumwe n’umugabo we barimo guhaha ubundi ahita akuramo igitsina cye asingira uwo mugore ashaka kumufata ku ngufu amurangirizaho atarabigeraho.



Igicumbi News yavuganye n’uyu musore ushinjwa ayo amahano yemera ko ibyo byabayeho akarangiriza ku mugore w’abandi,nubwo avuga ko nawe yumvishe bimutunguye. Ati: “Njyewe numvishe ibintu bije nanga kwihagararaho numva biraje ndabyihorera birikora, igitsina cyazamutse kimukoraho ntago nabikoreye ubwende, ubundi bahita bampfata barankubita ubundi nanjye ndababwira nti namwe byababaho ni ibintu biba ku bagabo”.



Umugore wafashwe ku ngufu yabwiye Igicumbi News ko yari avanye n’umugabo we mu urugo baherekeje abashyitsi barangije baca mu isoko kugirango babahe, ubwo bageragayo barimo kugura amasahani nibwo yumvishe uyu musore amuturutse inyuma ahindukiye abona igitsina cye ashiduka amusohoreye ku mupira. Ati: “Negamye ku uruhande turimo guhaha numva ikintu kirimo kunsunika ku umupira mpindukiye mbona n’igitsina cy’umugabo, bimaze kuba ubundi ahita ansohoreraho, ubundi abasekirite bahita bamufata”.

Umugabo w’uyu mugore yabwiye Igicumbi News ko yatunguwe no kubona umugore we bashaka kumufata ku ngufu, Avuga ko yari  yagize ngo uriya musore ni umujura. Ati: “Uriya muhungu nagize ngo ni n’umujura wegereye umudamu wanjye, tugiye kubona tubona asohoreye ku mugore wanjye, n’igitsina cye nanjye nakibonye, nahise musingira mpita mufata turatabaza”.



Abari aho byabereye babwiye Igicumbi News ko babonye uriya musore yitsirita ku umukobwa babona araramye ahumirije bagashiduka umukobwa avuza induru.

Nizeyimana Evariste, ushinzwe umutekano wo mu isoko, wahise anatabara, aravuga ko bikimara kuba yahise ajyana uyu musore aho bafungira abantu mu isoko by’igihe gito kugirango bamushyikirize inzego z’ubutabera.  Ati: “Nanjye amasohoro nayabonye ku umupira w’umugore, nahise mushyira aho dushyira abantu dutegereje guhamagara polisi ikamujyana”.



Igicumbi News yasize uyu musore ari muri kasho y’isoko polisi itarahagera.




Amakuru avuga ko uyu mugabo n’umugore ari ubwa mbere bakibana bakaba barimo kugura ibikoresho bitandukanye byo kwifashisha mu ubuzima bushya batangiye.

Mu majwi yabo bose Kanda hano hasi ukurikire uko  babisobanura:

BIZIMANA Desire/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV: