Icyingenzi n’uko u Rwanda rutasenyutse- Perezida Kagame, ahaye ubutumwa bukomeye abasirikare, abapolisi n’abacungagereza 6000

mzee-7-9380c

Ku wa Mbere, tariki ya 25 Kanama 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yaganirije abasirikare, abapolisi ndetse n’abacungagereza barenga 6,000 barangije imyitozo ya gisirikare mu kigo cya Gabiro, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko iki kiganiro cyabaye mu gihe abo bakozi b’inzego z’umutekano bari bamaze igihe bakora imyitozo igamije kubongerera ubumenyi, ubushobozi bwo kuyobora ndetse n’ubufatanye mu kurinda igihugu.

Mu birori byo gusoza iyo myitozo, abitabiriye beretse Perezida Kagame ubumenyi bakuye mu masomo, by’umwihariko ajyanye n’uburyo bwo kuyobora urugamba no gukorera hamwe mu guhangana n’ibibazo bishobora guhungabanya umutekano.

Perezida Kagame, wambaye impuzankano y’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yashimye uko imyitozo yagenze, ashimangira ko ubumenyi n’ubumenyamuntu byubakirwaho ari byo shingiro ryo kugira inzego z’umutekano zizewe kandi zishoboye gukomeza kurinda igihugu n’abagituye.

Yabwiye abasoje imyitozo ko ubumenyi bahawe bugomba kuba igikoresho cyo kubaka no gusigasira umutekano, anabibutsa ko kurinda u Rwanda bisaba ubushishozi, ubunyangamugayo ndetse n’ubwitange.

Perezida Kagame yavuze ati: “Amateka yacu yatwigishije amasomo menshi tugomba kubakiraho. Menshi muri ayo masomo akubiyemo ububabare n’ibihe bigoye. Ariko n’ubwo twanyuze muri ibyo bihe bikomeye, n’imbogamizi nyinshi igihugu cyacu n’abanyarwanda byahuye na zo, icy’ingenzi kurusha ibindi ni uko u Rwanda rutigeze rubura cyangwa ngo rusenyuke.

Urebye amasomo amateka yacu atwigisha, ndetse n’ibyo twigira ku biba ahandi ku isi, usanga hari abantu baba bashaka kwitwara nk’aho ari bo baremye abandi bantu. Nyamara ibyo si ukuri.

Ibi bisobanuye ko twebwe, nk’Abanyarwanda, ari twe twihitiramo iby’ukuri bikwiye kuri twe, tukihitiramo icyiza kidufitiye akamaro, kandi tukikorera ibyo dukeneye. N’iyo ibyadufasha kugira ngo dukomeze kubaho byaba bituzuye, bikaba byunganirwa n’inkunga iva ahandi, iyo nkunga igomba kuba ari iyongera ku byo twifitiye; ntigomba gusimbura ibyacu. Ntawe agomba no kugutwara uburenganzira usanzwe ufite nk’umuntu. Uri uwo uri we, Umunyarwanda wo mu Rwanda. Inkunga duhabwa igomba kuba iyunganira ibyo twifitiye. Ushobora gushimira uwaguha iyo nkunga, ariko ibyo ntibimuha uburenganzira bwo kwitwara nk’aho ari we waguhanze cyangwa se waguhaye ubuzima. Ibyo ntibikwiye na rimwe kuba.”

(Perezida Paul Kagame, mu kiganiro yagiranye n’abasirikare ba RDF, abapolisi ba RNP n’abacungagereza ba RCS barenga ibihumbi bitandatu barangije imyitozo i Gabiro, mu Ntara y’Iburasirazuba).

Aba basirikare, abapolisi n’abacungagereza bari bamaze igihe bakorera imyitozo mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro, ahazwi nk’ishuri ry’Intwari, kikaba kimaze imyaka myinshi gitangirwamo amasomo y’ubuyobozi, ubuhanga mu ntambara n’andi masomo atandukanye yongera ubushobozi bw’inzego z’umutekano.

Imyitozo nk’iyi ishyirwa mu bikorwa hagamijwe gukomeza kongerera ubushobozi inzego zose z’umutekano, kugira ngo zirusheho kurinda igihugu no gukomeza kubaka icyizere cy’Abanyarwanda mu bihe byose.